Abo turi bo

ABO TURI BO

Rwanda Editing and Literature Organization” (RELO) ni umuryango wa Gikristo washinzwe mu mwaka wa 2012, ugamije guteza imbere no gushyigikira ubwanditsi mu Rwanda. Uyu muryango washinzwe n’intiti zo muri kaminuza ndetse n’abakozi bakoreraga imiryango ishamikiye ku matorero ya Gikristu bafite inyota yo guteza imbere ubwanditsi no gusoma bibanda cyane cyane k’urubyiruko rw’abanyarwanda

Kuba umwanditsi ntabwo ari ibintu byoroshye bisaba gukora cyane no kwiyemeza. Intego yacu nkuru ni uguteza imbere ubwanditsi bw’ibitabo bukozwe n’abanyarwanda, gutanga ubwisanzure bw’ingeri zitandukanye hakorwa amarushanywa yo gusoma no kwandika by’umwihariko hibandwa k’urubyiruko

Intego

RELO igamije guteza imbere ubwanditsi bw’ibitabo no kubushyigikira mu Rwanda, hategurwa amarushanwa yo gusoma no kwandika ku byiciro byose, by’umwihariko urubyiruko.

Icyerekezo

RELO ifite icyerekezo cyo guhanga no gusakaza ubumenyi binyuze mu byandikwa ndetse no gushyira k’umugaragaro ibitabo byanditswe n’abanyarwanda hagamijwe kurwanya ubukene uhereye mu rubyiruko.

Intego

RELO ifasha abanditsi n’abashakashatsi b’abanyarwanda gushyira k’umugaragaro ibyandikwa mu buryo bwa kinyamwuga, RELO ishyigira kandi umuco wo gusoma no kwandika mu bakiri bato ikoresheje uburyo bw’amarushanywa, bityo igatanga n’ibihembo hakurikije inyandiko zinoze neza kurusha izindi. RELO yakira ibyandikwa bijyanye n’ubumenyi bujyanye n’imibereho y’abantu byanditswe mu ndimi eshatu, arizo icyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda.

IBIKORWA BYA RELO

1.Kwandika no kumurika ibitabo,
2. Guteza imbere ubwanditsi bw’ibitabo bya Gikristu mu Rwanda,
3. guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma hategurwa amahugurwa, ibiganiro mbwirwaruhame n’amarushanywa yo kwandika,.
4. Guteza imbere ubuvanganzo mu Rwanda by’umwihariko, no muri Afurika muri rusange mu buryo bwa kinyamwuga bushingiye k’ubukristu hasesengurwa ibibazo mu mihereho y’abantu, ubukungu, umuco, iyobokamana n’imiyoborere.

GAHUNDAY’IBIKORWA

Kwandika ibitabo

RELO muri gahunda yo kwandika ibitabo ikoresha uburyo butandukanyeꓽ gushyira ahagaragara ibitabo, kubimenyekanisha no guteza imbere ibitabo bya gikristo, igashyira ahagaragara inkuru ikoresheje uburyo bw’amashusho, iteza imbere kandi igakwirakwiza ubumenyi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kurwanya ubukene

Ubukene bwabaye ikibazo kitarangira muri Africa. ibyo byatangiriye mu miryango y’abanyafurika, bikaba bimaze ibinyejana byinshi kandi bikaba bikomeza no kumunga inzego za leta. Mu ngamba zo kurwanya ubukene ni ugukangurira urubyiruko n’abana uhereye mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza bakinjira mu rugamba rwo kurwanya ubukene bakiri bato. Kwandika no gusoma akaba ari imwe mu nzira z’ibanze zakwifashishwa muri urwo rugamba rwo kurwanya ubukene mu Rwanda ndetse no muri Afrika.

KOMITE NYOBOZI

Rev. Prof. Viateur NDIKUMANA

Umuyobozi mukuru 

Prof. Tharcisse Gatwa

Umuyobozi wungirije wa mbere

Rev. Desire Rutaganda

Umuyobozi wungirije wa kabiri

Rev. Prof. Appoline Kabera Bazubagira

Umunyamabanga

Mr. Ezachias Ntirenganya

Umubitsi

Sura Isomero ry' abana Nyereka Inzira

Isomero ry’abana Nyereka Inzira rifite ibite byose bya RELO, kubisoma nta kiguzi