Mu mwaka wa 2022 Umuryango wa RELO wateguye amarushanwa yahuje abana baturuka hiryo
no hino mu gihugu. Ayo marushanwa yatangiye ku rwego rw’umudugugu, Akarere asoreza ku
rwego rw’igihugu. Abana bitabiriye ayo marushanwa bagera kuri 50. Abatsinze amarushanwa
bahawe ibihembo bitandukanye, kandi bijyanye na gahunda yo gukomeza gukangurira
abanyarwanda kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika. Mu ijambo risoza amahugurwa
abana bagaragaje icyifuzo cyuko ababyeyi ndetse n’ishuti bazajya bagenera impano y’igitabo
umwana igihe yibutse isabukuru y’amavuko. Bityo bizatanga umusaruro uzatuma abana
bamenya byinshi kurushaho bivuye mu kwimakaza umuco wo gusoma.








